STADE AMAHORO NSHYA YATASHYWE BWA MBERE MU MAHORO KU MUNSI W'UBWIGENGE BW'IGIHUGU CY'U RWANDA

 

Stade Amahoro nshya ivuguruye

Uyu munsi tariki 1 nyakanga ni umunsi u Rwanda rwizihizaho umunsi mukuru w'ubwigenge bwarwo. 

Mu kwizihiza uyu munsi mukuru mu gihugu cy'u Rwanda hateguwe n'igikorwa cyiza cyo gutaha ku mugaragaro ikibuga cy'imikino n'imyidagaduro cya stade Amahoro, cyane ko nyuma y'uko iyi stade yari imaze igihe mu mirimo yo kuyivugurura bijyanye n'igihe igihugu cy'u Rwanda kigezemo ubu nibwo ibyo bikorwa byari bigeze ku musozo ababishinzwe bagomba kuyimurikira igihugu.

Iki kikorwa cyo gufungura ndetse no gutaha stade Amahoro nshya ivuguruye cyari cyarateganijwe kuzaba ku itari 4 nyakanga aribwo u Rwanda ruzizihiza imyaka 30 ishize rwibohoye, ariko byaje guhindurwa bishyirwa uyu munsi.

Stade Amahoro mu isura nshya idasanzwe

Igikorwa cya siporo mu kugitaha birumvikana ko siporo n'ubundi ariyo iba igomba kuza mbere, ni muri urwo rwego kuri uyu munsi mukuru hari hateguwe umukino w'umupira w'amaguru hagati y'ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda iheruka ndetse na POLICE FC yatwaye igikombe cy'amahoro.
Mu mukino wiswe, Amahoro stadium inauguration trophy.

Abafana bari baje ari benshi mu kwishimira stade nshya ndetse n'amakipe bakunda

Ubwitabire bwari bwinshi haba ku ruhande rwa APR FC na POLICE FC

Ibirori byo gufungura iyi stade ku mugaragaro byatangijwe n'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda nyakubahwa Paul KAGAME afatanyije na perezida w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF), bwana Patrice Motsepe .

Nyakubahwa Paul KAGAME iburyo na perezida wa CAF Patrice Motsepe ibumoso, bafungura ku mugaragaro stade Amahoro 


Perezida Paul KAGAME iburyo na Patrice Motsepe ibumoso, batangiza umukino wo gufungura ku mugaragaro stade Amahoro

Umuyobozi wa CAF niwe wabanje kugeza ijambo ku bihumbi by'abaturage bari bitabiriye iki gikorwa, maze mu magambo ye ati:
 "nishimiye kubona igikorwa cyiza nkiki mu gihugu cyiza cyane nk'u Rwanda iyi ni imwe muri stade nziza zambere hano ku mugabane wacu w'Afurika ndetse no kw'Isi hose . Ubutaha ningaruka hano ndifuza kuzabona ikipe y'igihugu y'u Rwanda iri gukinira ahangaha. Ikindi kandi ndashimira perezida wanyu nyakubahwa Paul KAGAME ku ruhare akomeza kugira kuri siporo ya Afurika ngo ikomeze itere imbere, namwe banyarwanda mbasaba gukomeza kumushyigikira".

Hakurikiyeho nyakubahwa Paul KAGAME, nawe washimiye umuyobozi wa CAF, Patrice Motsepe ndetse n'umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino ku ruhare rwabo mu kumuha ibitekerezo ndetse no kumushyigikira mu bikorwa bijyanye no guteza imbere siporo cyane cyane umupira w'amaguru.

Yakomeje kandi ashimira abanyarwanda muri rusange badahwema kumushyigikira mu bikorwa bya buri munsi ndetse anababwira ko ibi ari nk'itangiriro imbere hari ibindi byinshi cyane. 

Yasoje asaba abakiri bato bari mu mupira w'amaguru gukora cyane bakagera ku rwego rushimishije muri afurika ndetse no kw'Isi, cyane ko ubu nta rwitwazo bafite kuko ibikorwa remezo babyegerejwe.

Perezi w'u Rwanda, Paul KAGAME ageza ijambo rye ku bitabiriye igikorwa cyo gufungura stade Amahoro 

Nyuma y'iki gikorwa hari hakurikiyeho umukino w'ishiraniro urimo guhangana hagati ya APR FC na POLICE FC cyane ko hari butangwe n'igikombe kw'ikipe itsinda.

Hakizimana Muhadjiri umukinnyi wa Police fc agerageza gushaka igitego

Umukino watangiye impande zombi zisa naho zinganya imbara n'ubwo umupira wakinirwaga mu kibuga hagati ariko nti basatire izamu cyane.

Hakiri kare cyane mu gice cya mbere cy'umukino umukinnyi Mugisha Gilbert umenyereweho kwigaragaza mu mikino ikomeye nk'ibisanzwe yatsindiye APR FC igitego cya mbere, aba n'umukinnyi wa mbere utsinze igitego muri stade Amahoro nshya.

Mugisha Gilbert yishimira igitego mu mukino wo gufungura stade Amahoro 

Umukino wakomeje igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cya APR FC ku busa bwa POLICE FC, nyuma yo kuva kuruhuka POLICE FC y'umutoza Mashami Vincent yongereyemo imbaraga aho yashyizemo bamwe mu bakinnyi bashya iyi kipe yaguze barimo Iradukunda Simeon ndetse n'abandi. 
Ibi byatumye Police fc isa naho mu gice cya kabiri irusha APR Fc imbara cyane ko yashakaga n'igitego cyo kwishyura .

Umutoza mushya wa APR FC, Darko Novic nawe ku buhanga bwe, yabashije gucunga umukino bityo birangira igitego kimwe aricyo gitandukanyije impande zombi! maze APR FC aba ariyo yegukana igikombe.

Mugisha Gilbert,Niyomugabo Claude,Kwitonda Alain,Victor Mbaoma na Nshimiyimana Yunusu, abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cyabafashije kwegukana Igikombe

Umunsi wo gufungura ku mugaragaro stade Amahoro nshya ivuguruye wari wahujwe n'umunsi mukuru w'ubwigenge bw'u Rwanda warangiye abaturage bari baturutse mu mpande zose z'igihugu bishimye bidasanzwe. 










2 Comments

Previous Post Next Post